Impamvu dukwiriye gushakira inyito mu Kinyarwanda amwe mu magambo y’ikoranabuhanga
Abamenyereye iby’ ikoranabuhanga cyane bazakubwira ko hari amagambo menshi usanga akoreshwa muri urwo rwego, udapfa gusanga mu kiboneza-mvugo cy’ikinyarwanda. Urugero ni nk’imbaraga za “nucléaire” “data”, “microchips”, n’andi atandukanye. Dufate urugero rw’ijambo ry’Icyongereza ‘Data’, abantu bakunda guhura naryo ahantu henshi hatandukanye. Ubusanzwe rikoreshwa mu gusobanura amakuru dukusanya tukayashyira kuri mudasobwa zacu