Impamvu dukwiriye gushakira inyito mu Kinyarwanda amwe mu magambo y’ikoranabuhanga

Impamvu dukwiriye gushakira inyito mu Kinyarwanda amwe mu magambo y’ikoranabuhanga

11 August, 2022    

Abamenyereye iby’ ikoranabuhanga cyane bazakubwira ko hari amagambo menshi usanga akoreshwa muri urwo rwego, udapfa gusanga mu kiboneza-mvugo cy’ikinyarwanda. Urugero ni nk’imbaraga za “nucléaire” “data”, “microchips”, n’andi atandukanye.

Dufate urugero rw’ijambo ry’Icyongereza ‘Data’, abantu bakunda guhura naryo ahantu henshi hatandukanye. Ubusanzwe rikoreshwa mu gusobanura amakuru dukusanya tukayashyira kuri mudasobwa zacu mu rwego rwo kuyabika cyangwa kuyabyaza umusuraro.

Iri jambo kandi rikomoka mu rurimi rw’Ikilatini, rikaba ubwinshi bw’ijambo ‘Datum’ risobanura “agace gato cyangwa akavungukira k’amakuru”.

Data ni inkingi ya mwamba ku bukungu bushingiye ku makuru; biri no mu byatumye ubukungu bw’ibigo by’ubucuruzi nka Google, Facebook, Netflix, Amazon n’ibindi bitandukanye butumbagira cyane muri iyi minsi.

Ibi babifashwamo n’uko bagenda borohereza abakiriya babo kubona amakuru bifuza gukurikirana na serivisi zigenerwa umukiriya ku giti cye (customized content and tailored services).

Fiacre Mushimire, ushinzwe ibikorwa byo guteza imbere ikoranabuhanga mu kigo Nyafurika cy’Ubukungu cyigenga CENFRI; agaragaza ko muri iki gihe usanga ibigo byinshi by’ubucuruzi bishyira imbaraga mu gukora ubusesenguzi bw’amakuru (Data analytics) cyangwa bikifashisha ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) kugira ngo basobanukirwe imyitwarire, imiterere n’imitekerereze y’abakiriya babo.

Yagize ati “Ibi bibafasha kwiyegereza abakiriya babo kubera ko bakora ibicuruzwa bazi neza ko abantu biteguye kubigura. Aya makuru kandi ni yo bifashisha bongera ubwiza bw’ ibicuruzwa cyangwa serivisi zabo.”

Akomeza avuga ko mu gihe bigaragara ko turi mu Isi nshya iyobowe n’amakuru, hakwiye kwibazwa niba uburyo dutekereza tukanavuga kuri iyi mpinduramatwara bigira ingaruka kuri twe dufite indimi zitarabasha kubona amagambo asobanura Isi nshya dutuyemo.

Ati “Kuba Abaromani barashyize ijambo ‘datum’ mu nyuguramagambo yabo ni ikimenyetso cy’uko gusesengura no guhanahana amakuru byari umuco wabo, bakoreshaga mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi kandi bigasobanura ko bishoboka ko bari bazi neza ko nyuma y’imyaka 2000, amakuru azaba ari ingenzi ku bukungu bw’abatuye Isi muri rusange”.

Yakomeje avuga ko mu rurimi rw’Ikinyarwanda usanga amagambo menshi yarahimbwe hagendeye ku bintu by’ingenzi abanyarwanda babonaga mu buzima bwa buri munsi nk’ibidukikije,ibimera, inyamaswa n’amarangamutima y’abantu batangiye kurukoresha mbere.

Mu myaka yashize, Ikinyarwanda cyagiye gihinduka bitewe n’uko abantu bagendaga bahura n’abakoresha izindi ndimi kubera impamvu zitandukanye nk’intambara n’ubucuruzi.

Ati “Ikinyarwanda gifite amagambo menshi nk’Ikibamba’ cyangwa ‘Umusengo’ udashobora kubona mu ndimi nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa, akumvwa byoroshye n’Abanyarwanda kuko twayahimbye kugira ngo adufashe kugaragaza no kurata ubwiza bw’inka zacu dukunda. Nyamara aya magambo iyo ushaka kuyashyira mu zindi ndimi z’abantu badafite umuco wo korora inka, bisaba gukoresha ijambo rirenze rimwe kugira ngo ubashe kuyasobanura neza”.

Ururimi rugira uruhare ku bushobozi bwa muntu bwo kumva no kugaragaza ibitekerezo bye, amarangamutima n’intego; ibi bikarushaho kuba ingenzi cyane muri iyi si aho ikoranabuhanga ari isoko ya mbere y’iterambere ry’imibereho n’ubukungu.

Mu gihugu nk’ u Rwanda cyiyemeje kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, hakenewe ururumi rworoshye rufasha gusobanura ibigize Isi idahwema kugenda ihindagurika.

Mushimire avuga ko ari ngombwa ko dutangira gukoresha ikibonezamvugo gihurirwaho n’abantu bose, igihe hari gusobanurwa Isi dutuyemo. Ibi biba ngombwa cyane ku bantu bakenera gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi, rikaba rinagira ingaruka ku bushobozi bwabo bwo kwiteza imbere mu gihe kiri imbere.

Amagambo nka ‘data’ kuyashakira inyito mu Kinyarwanda byakorohereza abantu kuyumva neza kurusha kuyasobanura mu ndimi mvamahanga, cyane ko hari abantu batagize amahirwe yo kumenya izo ndimi.

Aho kuvuga ‘Data’ dukoresheje ijambo ‘Imbonwa’ byakorohereza abantu kumva neza ibyo tubasobanurira akenshi biza biri mu ndimi z’amahanga, nyamara atari ko buri gihe abo tubwira baba baranyuze mu mashuri ku buryo babyumva neza nkuko bikwiriye kuba byumvikana.

Gukoresha ururimi rwacu igihe turi kuvuga ku ngingo zikomeye cyane izerekeye ikoranabuhanga byagabanya guheza abantu bamwe, maze buri umwe akabasha gutanga ibitekerezo, no kubaza ibibazo yisanzuye.

Kugira ngo habeho iterambere ryihuse muri iy’Isi y’ikoranabuhanga, dukwiye kurekeraho gukoresha amagambo y’amatirano ahubwo tugashaka ikibonezamvugo gisobanura andi magambo y’Ikoranabuhanga asigaye; nk’uko twayashakiye amazina nka mudasobwa, imbuga nkoranyambaga, murandasi, n’andi atandukanye.

 


This article was originally published by Igihe.

Similar Articles
Guidance on developing a data and analytics strategy
In today’s data-driven world, many organisations recognise the importance of leveraging data insights to make decisions. However, once they attem...
Unique challenges and opportunities for Earth Observation in Rwanda
When I travelled the windy road from Kigali to the Volcanoes National Park to hike up Mount Bisoke, I spent most of my time looking out the window ...
Case study: Enhancing telecommunications connectivity through data analytics
The Government of Rwanda’s ambitious plan to become a cashless economy by 2024 has seen significant efforts and investments in the cashless a...
Open Finance in Africa: Designing context-appropriate approaches for the financial sector
Open Finance can be defined as the sharing of consumer data between financial service providers (FSPs) and/or third-party providers on the basis of...